Indirimbo ya 98 mu GUHIMBAZA

1
Ndagushaka Mukiza we! Ntabwo mbasha kwigenza.
Ndifuza k’ umpora hafi, Gumy’ unyikomereze.
Gusubiramo
Sinzagir’ icyo ntinya, Umbwiriz’ iby’ ushaka.
Ntacyambuza kuz’ ah’ uri, Ngukurikir’ ah’ ujya.
2
Ndagushaka Mukiza we! Kuko noroshye cyane.
Ni w’ umbwir’ibinkomeza, Nta wundi mbitezeho.
3
Ndagushaka Mukiza we! Aho ndi mur’ iyi si.
Mu muvumbi no ku zuba, Mu bimbabaza byose.
4
Ndagushaka Mukiza we! Mbwiriz’ ibitunganye.
Ungeze kuri Yor’dani, Umpe no kuyambuka.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 98 mu Guhimbaza