Indirimbo ya 181 mu GUHIMBAZA

1
Ntituz’ igihe azazira, ku manywa cyangwa n’ ijoro;
Ahar’ azaza bugorobye, cyangw’ umusek’ utambitse.
Aratwihanangiririza kuba mas’ iteka ryose;
Kugira ng’ ubw’ azatunguka, azasange twiteguye.
Gusubiramo
S. na A.: Tumwitegure, tumwitegure, tumwitegure; dore, turamwiteguye.
T. na B.: Tumwitegure, tumwitegure; tumwitegure, tumwitegure;
Tumwitegure, tumwitegure, tumwitegure; dore, turamwiteguye.
2
Ndibuk’ uburyo yadukunze, akaduharira byose;
Yasiz’ ubwiza bwo mw ijuru, yitangira kudupfira.
Azanezerwa n’ agaruka, kujyan’ abo yacunguye,
Nib’ azasanga bari maso, bamaze kumwitegura.
3
Ayi, Yesu Mwana w’Imana, dor’ uz’ ibyo ndangamiye;
Nizigiye ko nzakubona, nkurebesh’ amaso yanjye;
Nubwo bamwe bazaguhunga, babony’ igitsure cyawe,
Jye, nzakuramutsa nk’inshuti; n’ubu ndagutegereje.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 181 mu Guhimbaza