Indirimbo ya 307 mu GUHIMBAZA

1
Urukundo rw’ Imana yacu, Nta muntu warurondora,
Rusaguts’ ikirere cyose, Rugera no munsi y’ isi.
Abantu bose bacumuye, Bacunguwe na Yesu,
Umwana we wese wahabye, Yaramwicunguriye.
Gusubiramo
Mbeg’ urukundo rutangaje, Rutagir’ urugero,
Abera bazaruririmba.Ibihe bidashira.
2
Ubw’ ibihe bizah’ ibindi, N’ ubwami bw’ isi bwashize,
Abantu bakanga gusenga, Amabuy’ azaririmba.
Urukundo rw’ Imana yacu, Ntabwo rurondoreka,
Rwacunguy’ abo mw’ isi bose, Ruzaririmbw’ iteka.
3
Inyanja zose zaba wino, N’ ijuru ryab’ impapuro,
Tukandikisha agati kose, Umuntu wes’ akandika,
Urukundo rw’ Imana yacu, Rwakamy’ inyanja zose,
Ntabwo rwabon’ aho rukwirwa, Rusaguts’ ikirere.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 307 mu Guhimbaza