Indirimbo ya 344 mu GUHIMBAZA

1
Nzahimbaz’ Imana mfite umutima unyuzwe,
Kubw’ urukundo rwawe n’ imbabazi wangiriye,
Mfasha mu ntege nke zanjye, Unsindire icyaha.
Murikir’ umutima wanjye, Nguhimbaze Mwami.
2
Mutima wanjye umvira, Wubahe Uwiteka,
Ungarure hafi yawe, Ne kuyoba Mukiza,
Narazimiye, Mvana mu nzira y’ urupfu Mwami.
Wampaye ibyiringiro igihe wapfiraga.
3
Mfukamye imbere yawe, Ngusbima Mwami wanjye,
Ndakwinginze Mwami mpa umugisha uyu munsi,
Nkeney’ urukundo n’ ubuntu biva kuri wowe.
Maz’ imibereho yanjye ijy’ iguhesh’ ikuzo.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 344 mu Guhimbaza