Indirimbo ya 247 mu GUHIMBAZA

1
Nzinutsw’ibyo mw’ isi, Mpisemo Yesu!
Sinzifatanya nabyo, Mpisemo Yesu!
N’ isi y’ umwijima, Nta buruhukiro,
Yesu niwe mugisha, Mpisemo Yesu!
2
Wa si we, winshuka, Mpisemo Yesu!
Nzabana naw’ iteka, Namuhisemo,
Ibyo mw’ isi byose, n’ iby’ igihe gito,
Bimeneka nk’ ibumba, Mpisemo Yesu!
3
Iby’ isi n’ inzozi, Mpisemo Yesu!
Niwe umber’ umueyo, Mpisemo Yesu!
Nashatse kwikiza, Binsubiz’ inyuma,
Yesu niwe wanyuze, Niwe mpisemo!
4
Ntabwo ntiny’ urupfu, Mpisemo Yesu!
Nshaka kubahw’ iteka, Mpisemo Yesu!
Ndashaka kugera, Aho nzab’ iteka,
Nzaba mu gituza eye, Mpisemo Yesu.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 247 mu Guhimbaza