Indirimbo ya 55 mu GUHIMBAZA

1
Har’ ubwo wasanze Yesu ng’ukire?
Se wuhagijw’amaraso ye?
Ubu wizeye rwos’ imbabazi ze?
Se wuhagijw’ amaraso ye?
Gusubiramo
Wogejwe na Yesu?
Watunganijwe n’amaraso?
Har’ ubwo yakwuhagij’ amaraso?
Mbes’ imyambaro yaw’ irera?
2
Mbes’ ugendana na Yesu iteka?
Se wuhagijw’ amaraso ye?
Mbes’ ujy’ ubana n’uwari wabambwe?
Se wuhagijw’ amaraso ye?
3
Umukwe n’az’ uzab’ umwiteguye?
Se wuhagijw’ amaraso ye?
Mbes’ uzakundirwa kujya mw ijuru?
No gukizwa n’amaraso ye?
4
Hung’ ibyaha jy’ ukor’ ibitunganye!
Wejeshw’ amaraso ya Yesu!
Har’ isokw itemb’ ikiz’ imitima.
Wejeshw’ amaraso ya Yesu!



Uri kuririmba: Indirimbo ya 55 mu Guhimbaza