Indirimbo ya 135 mu GUHIMBAZA

1
Mwami, nzi kw ari we nkunda, kurut’ iby’iyi si;
Kuko wampay’ amahoro atagir’impinduka.
Gusubiramo
Urukundo rwankijije (ngakira) ntirurondoreka.
Ntitwarusobanukirwa (na hato) kuko ruhebuje.
2
Nzi k’ uhor’unzirikana, undutira byose.
Mwami, kugutekereza bindutir’ ibyiratwa.
3
Wanyujuj’ umunezero, natay’ umuruho.
Kumenya k’ Unkunda cyane, ni byo bimpumuriza.
4
Mucunguzi wanjye mwiza, icyakunyereka!
Ngo tuzabane my ijuru, ahatab’ agahinda.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 135 mu Guhimbaza