Indirimbo ya 124 mu GUHIMBAZA

1
Yesu gusa, ni w’ ukwiriy’ ikuzo;
Naho jyewe, nta cyo ndi cyo rwose;
Sinkwiriye kub’ari jyew’ uratwa;
Yesu gusa, ni w’ uzajy’ avugwa.
2
Yesu gusa, ni w’ umar’ agahinda;
Naho jyewe nd’ uwo gushavura.
Sinshobora kwikorer’ ibindushya;
Naho Yesu nta kimushengura.
3
Yesu gusa, ab’ari we wogezwa;
Sinkwiriye kwiratan’ ibyanjye.
Yesu gusa, ni w’ uzambonekamo;
Kugez’ ubwo nzahinduka nka we.
4
Yesu gusa, ni w’ umar’ ubukene;
Ni we gusa nkesh’ ibyanjye byose.
Yesu gusa, ni w’ undutira byose;
Yesu Mwami twibanir’ iteka.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 124 mu Guhimbaza