Indirimbo ya 230 mu GUHIMBAZA

1
N’ ubwo waterwa n’ amakuba menshi, Maz’ akagutera kwiheba cyane,
Ibuk’ imigisha yose wahawe, Ibyo yakoze biragutangaza.
Gusubiramo
S. na A: Wibuk’ imigisha wahawe; Wibuk’ imigisha y’ Imana;
Imigisha Iman’ iguha, Ibyo yakoze biragutangaza.
T. na B.: Wibuk’ imigisha … gisha wahawe, Wibuk’ imigisha
… gisha y’Imana, Imigisha yose Iman’ iguha;
Ibyo yakoze biragutangaza.
2
Uhor’ uremerewe n’ amaganya, Umusarab’ urakuremereye,
lbuk’ imigisha yose wahawe, Uhor’ ubiririmb’ uko bukeye.
3
N’ ubon’ abandi bafit’ ubutunzi, Wibuk’ ubwo Yesu yasezeranye,
Wibuk’ imigisha yos’ utagura, Ingororano yaw’ iri mw’ ijuru.
4
N’ ubwo wab’ utewe n’ impagarara, Ntizizaguhagarik’ umutima,
Wibuke k’ ufit’ abamarayika, Bazakurinda baguhumurize.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 230 mu Guhimbaza