Indirimbo ya 141 mu GUHIMBAZA

1
Mwami, mb’ uwawe mmaramaje; nyigisha, nyigisha.
Nkor’ iby’ ukunda, Mwami wanjye; komez’ umfashe.
Gusubiramo
Mb’ uwawe (Mwami) ; mb’ uwawe (Mwami);
Ni yo migambi yanjye; Mb’ uwawe (Mwami) ;
Mb’ uwawe (Mwami) ; Mb’ uwawe Mwami, none.
2
Iby’iyi si byammarir’ iki, ntari kumwe nawe?
Byose nzabihara kubwawe, ntungishwe nawe.
3
Ndets’ umunezero w’iyi si, ngwino twibanire;
Ni byo bizajya binnogera, bimpumurize.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 141 mu Guhimbaza