Indirimbo ya 128 mu GUHIMBAZA

1
N’ igihe cyo gusenga, twicishe bugufi,
Duteraniye hamwe turamya Yesu.
Ni tuza tumwizeye, azajy’aturinda;
Mbeg’ ihumure ryiza, ryo kwibanira na we!
Gusubiramo
N’ igihe cyiza cyo kuramy’ Umwami,
Mbeg’ ihumure ryiza, ryo kwibanira na we!
2
N’ igihe cyo gusenga, Umwam’ ari hafi,
Kand’ adufitiy’ ibambe rya kibyeyi.
Tumuganyir’ ibyacu, dushir’ agahinda;
Mbeg’ ihumure ryiza, ryo kumvikana na we!
3
N’ igihe cyo gusenga, no gushyikirana
N’Imana yac’ ihor’ituzirikana,
Iturem’ agatima, tub’ indahangarwa;
Mbeg’ ihumure ryiza, ryo kumvikana na we!
4
N’ igihe cyo gusenga, twiringiye Yesu.
Twizeye kw azaduh’ ibyo, tumusaba,
Kukw atangan’ ubuntu, ataziganije.
Mbeg’ ihumure ryiza, ryo gutabarwa na we!



Uri kuririmba: Indirimbo ya 128 mu Guhimbaza