Indirimbo ya 46 mu GUHIMBAZA

1
Jy’ uhor’ undinganirije, agamb’ atunganye.
Umpugure mmeny’ ukuri, Kw’ amagambo yawe.
Nkund’ amagambo yawe, Kw ampa kukwizigira.
Gusubiramo
Agambo meza cyane, Anter’ ibyishimo byinshi;
Ni yo meza, ndayakunda; Ntabw’ atannezeza.
2
Krist’ ahet’ abantu bose, agamb’ atunganye.
Nimwitabe banyabyaha Mwumv’ ibyubugingo!
Abayoboz’ ituza, N’amagamb’ atunganye.
3
Menyesha bos’ ubutumwa! N’amagamb’ atunganye!
Nimuze mubabarirwe! Mwumv’ iby’ ubugingo!
Yesu ni we Mukiza, Utwonger’ ubugingo.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 46 mu Guhimbaza