Indirimbo ya 133 mu GUHIMBAZA

1
Nyemerera ngendane nawe, Mana, nk’ukw Enoki yagenje.
Nyoboresh’ ukuboko kwawe, unyerekez’ ah’ ushaka hose.
Nubw’ inzir’ itagaragara, nkomeze njyane nawe, Mwami.
2
Nta bwo nahangara kugenda ntari kumwe nawe, Mukiza;
Nagoswe n’abanz’ igihumbi; dor’ imitegw intaye hagati.
Burije rwose, ntihabona; nkomeze njyane nawe, Mwami.
3
Ni nguma mu maboko yawe, sinzaba ncyitaye ku by’ isi;
Nta kindi nziratana rwose. keretse wa musaraba wawe,
Ngez’ ubwo nzager’ i Sioni; nkomeze njyane nawe, Mwami.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 133 mu Guhimbaza