Indirimbo ya 273 mu GUHIMBAZA

1
Yesu ntabwo yakwanga, N’ ubw’ ur’ umunyabyaha,
Niwe nshuti ihebuje, Ntazanga kukwakira,
Imana yatanze Yesu, Kugira ngo ducungurwe,
N’ ubwo wamuhemukiye, Ntazanga kukwakira.
2
N’ ubw’ ujy’ umugayisha, Ntazakwirengagiza,
Niwe nzira n’ umucyo, Ntazanga kukwakira,
Azagusendahw’ ibyaha, maz’ usigar’ utunganye,
Azagukiz’ urupfu, Ntabw’ azakwirengagiza.
3
Ngaho ngwin’ utiganda, Ntazanga kukwakira,
Gana ku musaraba, Ntazanga kukwakira,
Numara gusanga Yesu, Ntuzasubira mu byaha,
Ngwino uhabw’ ubugingo, Butagir’ iherezo.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 273 mu Guhimbaza