Indirimbo ya 297 mu GUHIMBAZA

1
Yesu niwe niringira, Niwe butunzi bwanjye,
Nzakwishingikirizaho, Kugez’ igihe nzapfa,
Ni wowe umbeshejeho kuko ump’ amahoro,
Ni wow’ ump’ umunezero, Ur’ ubuzima bwanjye.
2
Niba bikwiriye kureb’ umusaraba wawe,
Ngira intungane nkunde amategeko yawe,
Ntawe unaniza ngw’ akor’ ibyo adashoboye,
Ntacyo wasaba ng’ umuntu abon’ icyakwitura.
3
Njye ndashaka kugendera mu mucyo wawe Yesu,
Ngo nzazuke nigira iwawe mw’ ijuru heza.
Aho niho hari igihugu nzabamw’ iteka,
Niho Yesu azanyakira ari mu ngoro ye.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 297 mu Guhimbaza