Indirimbo ya 164 mu GUHIMBAZA

1
Nicay’ imbere ya Yesu, mpaboner’ ihumure;
N’ ahantu h’igikundiro; icyampa nkahibera.
Iyo nicay’ imbere Ye, nimenyah’ ubugoryi;
Kumuhang’ amaso ni byo bimpa gukiranuka.
2
Kwicar’ imbere ya Yesu, nta mahirw’ arut’ ayo;
Ni ho nsig’ ibimbabaza, nkumva nduhutse rwose.
Iyo nicay’ imbere ye, nkunda kumuganyira;
Na w’ ababarana nanjye, maz’ akampumuriza.
3
Yesu mp’ umugisha wawe; dore, ndategereje;
Ndeban’ imbabazi zawe, mmenye k’ unyitayeho.
Mp’ umutima wawe, Yesu; nyeza nkubonerere;
Bigaragarir’ abandi yuko mporana nawe.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 164 mu Guhimbaza