Indirimbo ya 4 mu GUHIMBAZA

1
Har’ amakuru mez’ amenywa n’ abagenzi,
Bazerera kure y’ iwabo,
Kub’ Umukiza yenda kuza mu bwiza bwe,
Kand’ agiye kwim’ ingoma ye.
Gusubiramo
Azaza, ndabizi kw azagaruka,
Nuk azaza rwos’ azaza.
Abagenzi bose barembye,
Bazakir’ Umukiza n’ aza kwima.
2
Ibituro by’ abera bos’ uko bangana,
Byose bizakingurwa rwose;
Kand’ inteko z’ abasinzira mu kuzimu,
Bazongera gutura kw isi.
3
Nta kizadutanya mur’ iyo si nshya nziza,
Tuzaririmb’ uko twakize.
Abacunguwe bazaba bavuye hose,
Baramy’ Umwami wo mw ijuru.
4
Halleluy’ amina, halleluya iteka;
Ni twitonda tuzahatura.
Ba maso nezerwa, kand’ ujye wiringira;
Mazuzambar’ ikamba ryiza.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 4 mu Guhimbaza