Indirimbo ya 275 mu GUHIMBAZA

1
N’ ubw’ ibyiza by’ isi byanshuka, Nzasa na Yesu,
Ntacyo mw’ isi kizampindura, Nzasa na Yesu.
Gusubiramo
Nzasa na Yesu rwose,
Niyo ndirimbo yanjye,
Ndi hanze n’ imuhira,
Nzajya nsa na Yesu.
2
Nabohow’ ingoyi z umwanzi, Nzasa na Yesu,
Nzarushaho kumukorera, Nzasa na Yesu.
3
Naba mw’ isi cyangwa mw’ ijuru, Nzasa na Yesu,
Nzahora mbyamamaz’iteka, Nzasa na Yesu.
4
Kugira ngo nzajye mw’ ijuru, Nzasa na Yesu,
Kuko nifuza kuzashirnwa, Nzasa na Yesu.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 275 mu Guhimbaza