Indirimbo ya 313 mu GUHIMBAZA

1
Igihe cyo kugaruka k’ Umwami kiregereje rwose,
Inyenyeri zicwekereye, Kubw’ umucyo w’ igitondo gitangaje.
Gusubiramo
Mbes’ aha ntiburi haft gucya!
Mbes’ aha ntiburi haft gucya!
Mbese ntabw’ ubona k’ umusek’ utambitse!
Mbese k’ ubanza bugiye gucya!
2
Ibimenyetso byose byahanuwe kw’ izuba no ku kwezi,
Birahamiriz’ umuntu wese ko kuza k’ Umwami kutwegereye.
3
Iki n’ igihe rwos’ itorero rikwiye guhaguruka,
Kandi rikwiriye kuba maso, Kuko bidatinze bugiye gucya.
4
Nimusohoke mujye mu nzira ngari no mu nzira ntoya,
Nimubwir’ ibiroma n’impumyi ko kuza k’ Umwami kutwegereye.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 313 mu Guhimbaza