Indirimbo ya 238 mu GUHIMBAZA

1
Wavuye mw’ ijuru usig’ ubwami bwawe, Uza mur’iyi si ku bwanjye,
I Betelehemu, Ntiwabonay’ icumbi, Kand’ ur’ Umwami w’ abami
Gusubiramo
Nguhay’ umwanya mu mutima,
Uwiberemw’ ibihe Utjose,
Ndawukweguriye Mwami wanjye,
Uwiberemw’ ibihe byose.
2
Abarnarayika bakuririmbiraga, Bogez’ icyubahiro cyawe,
Maz’ ugeze mw’ isi uvuk’ ur’ umukene, Wicisha bugufi cyane.
3
Ingunzu zitahiraga mu myobo yazo, Inyoni zirara mu byari,
Ariko woweho wararaga butunda, Mw’ ishyamba ry’ i Galilaya.
4
Wazaniy’ abantu Ijambo rihoraho, Ngo rizabah’ umudendezo,
Maze barakwanga bakujyan’ i Kalvari, Bakwambikiray’ amahwa.
5
Ubw’ uzagaruka mw’ ikobe ry’ indirimbo, Uje mu cyubahiro cyawe,
Ndifuza cyane yuko wazampamagara, Ut’ icar’ iburyo bwanjye.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 238 mu Guhimbaza