Indirimbo ya 227 mu GUHIMBAZA

1
Umwana w’ umunt’ azaz’ igitondo gitangaje,
Nibwo twese tuzabon’ ikuzo rye
Azakur’ abantu be mu moko yose yo mw’ isi,
Iyo nteko nini iratangaje!
Gusubiramo
S. na A : Mbeg’ inteko nini nziza!
Inteko nini y’ abacunguwe na Yesu ubwe!
Mbeg’inteko nini y’ abantu!
Bazahora banezerew’ iteka!
T. na B. : Mbeg’ inteko, mbeg’ inteko!
Nini nziza, nini nziza!
Inteko nini y’ abacunguwe na Yesu ubwe!
Mbeg’inteko, mbeg’inteko! nini y’ abantu!
Bazahora banezerew’iteka!
2
Abasinziriye muri Yesu bazakanguka,
N’ ubwo bab’ikuzimu no mu nyanja,
Bahabw’ imibiri imeze nk’iy’ abo mw’ ijuru,
Iyo nteko nini izatangaza!
3
Tuzabon’ umudugud’ urimw’ amazu yera de,
N’ uruzi rwa ya mazi y’ ubugingo.
Abazaba baratandukanye bazabonana,
Izab’ ar’ inteko nin’ itangaje!
4
Nukuri Yes’ agiye kugaruka bidatinze,
Uwo muns’ uzab’ umuns’ uhiriwe,
Twese tuzahindurwa mu kanya, Nk’ ako guhumbya!
Iyo nteko nin’ izab’ itangaje!



Uri kuririmba: Indirimbo ya 227 mu Guhimbaza