Indirimbo ya 70 mu GUHIMBAZA

1
Igihe Yes’ azakorany’ amoko,
Ngw ahagarar’ imbere ye,
Twese tuzagenzwa dute mu manza,
Dutumiwe gutegekwa?
Gusubiramo
Azahunik’ ingano mu bigega,
Arik’ umuram’ azawusesa.
Twese tuzagenzwa dute mu manza
Z’ uwo munsi wo kuzurwa?
2
Ni nd’ uzumv’ Umukiz’ amubwir’ ati:
Ur’ umugaragu mwiza?
Cyangw’ uzamarwa n’ubwob’ abwiwe ngo
Hoshi genda ndaguciye?
3
Azamwenyur’ abonany’ abana be,
Icyitegererezo cye,
Azabambik’ ibyiza byo mw ijuru,
Ubwo bamupfukamire.
4
Tube maso dutegerez’ Umwami,
N’ imuri zigumye zake!
Kugira ng’ Umukw’ ubw’ azaz’ asange,
Tumaze kumwitegura.
5
Tujye dutekerez’ ibyo mw ijuru.
Urugendo ni rushira,
Tuzahagarar’ imbere y’ Imana,
Niba tutagamburura.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 70 mu Guhimbaza