Indirimbo ya 106 mu GUHIMBAZA

1
Twubake ku Rutare rw’iteka, ni rwo Yes’ Umucunguzi;
Ni bwo tuzabasha gushikama, umugaru n’utera.
Gusubiramo
S.: Twubake kuri we, twubake kuri we;
Twubake ku Rutare rw’iteka, ni rwo Yesu Mwami.
T. na B.: Twubake kuri we, ni we Rutare;
Twubake kuri we, ni we Rutare;
Twubake ku Rutare rw’iteka, ni rwo Yesu Mwami.
2
Harihw abubaka ku musenyi, barangamiy’ iby’iyi si;
Abandi bubaka ku muraba w’ibyaha no kwikuza.
3
Twubake ku Rutare rw’ukuri, ni rwo rushikam’iteka.
Kurwiringira kuzahoraho, ni rwo gakiza kacu.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 106 mu Guhimbaza