Indirimbo ya 201 mu GUHIMBAZA

1
Uhoraho nyobora, Kuko nd’ umugenzi mu butayu,
Nd’ umunyantege nke, Ariko wowe ur’ umunyambaraga.
Mutsima wo mw’ijuru we, Nshaka guhazwa nawe (guhazwa nawe),
Nshaka cyane guhazwa nawe.
2
Twifuza kumarw’ inyota nawe, Wowe sokw’ idakama,
Tuyoboresh’ inkingi y’ igicu, Tuzarangiz’ urugendo.
Ur’ umutabazi wacu, N’ ingab’ idukingira (idukingira),
Tuber’ ingab’ idukingira.
3
Ningera ku nkombe ya Yordani, Umutim’ uzatuza,
Maz’ unyambuts’ amasumo yaho, Ngere hakury’ Kanani.
Nzaririmba, Nzaririmba, Nzagusingiz’ iteka. (iteka),
Nzagusingiz’ iteka ryose. Amen.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 201 mu Guhimbaza