Indirimbo ya 162 mu GUHIMBAZA

1
Umukiz’ aranyobora, birampagije rwose.
Sinshidikany’ impuhwe ze,
Kuko njya nzibonaho.
ahoro yo mw ijuru yanyuzuy’ umutima;
Sinzatinya na hatoya, kuko Yes’ anyobora;
Sinzatinyana hatoya, kuko Yes’ anyobora.
2
Umukiz’ aranyobora, akanampumuriza;
Iyo ngeze mu makuba, ntamvirira na hato;
Bona nubwo nateguza, yandamir’ akamfasha;
Ahor’ anyitahw iteka, nta cyo nzamuburana;
Ahor’ anyitahw iteka, nta cyo nzamuburana.
3
Umukiz’ aranyobora, ni ryo humure ryanjye!
Ni w’ uzampaz’ uburame; njye mpora mmuhimbaza.
Nta cyatuma ntiny’ urupfu, mfit’iryo sezerano;
Nzajya ndirimb’ iteka, nti: Yesu ni w’ unyobora;
Nzajya ndirimb’ iteka, nti: Yesu ni w’ unyobora.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 162 mu Guhimbaza