Indirimbo ya 148 mu GUHIMBAZA

1
Aho njyanye na Yesu mb’ amahoro,
Ahw anyobora hose mur’iyi si.
Aho njya tutajyanye nta kinyura,
Iyo njyanye na Yesu nta cyo ntinya.
Gusubiramo
Aho njyanye na we, nta kintinyisha,
Aho njyanye na Yesu mb’ amahoro.
2
Aho njyanye na Yesu sinigunga,
Nubw’ izindi nshuti zampemukira;
Nubw’ anyobora mu nzir’ iruhije,
Aho njyanye na Yesu ndanezerwa.
3
Njyanye na Yesu sinatiny’ urupfu,
N’iyo ngoswe n’umwijima w’icyago,
Nzi ko nzakanguk’ ubutazongera
Kujarajarira mur’iyi si mbi.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 148 mu Guhimbaza