Indirimbo ya 234 mu GUHIMBAZA

1
Nind’ uzagera mu rurembo, Ruhorahw’ ibihe byose,
Akabon’ ibyiza bihari, Mbese nijye, Cyangwa wowe?
Akahabon’ inzira zose zisizemw’ izahabu nziza,
Agahora mu munezero, Mbese nijye, Cyangwa wowe?
2
Nind’ uzatur’ umusaraba, Ngw’ aruhuk’ iteka ryose,
Umwizer’ azahabw’ ikamba, Mbese nijye, Cyangwa wowe?
Azareb’ Umwami mu maso, Akiz’ imibabaro yose,
Abane naw’ iteka ryose, Mbese nijye, Cyangwa wowe?
3
Kandi har’ uzakingiranwa, Ubutazakingurirwa,
Azabwirwa ngo ntabwo nkuzi, Mbese nijye, Cyangwa wowe?
Azahamagarir’ ubusa, Urugi ruzaba rwakinzwe,
Bazagororerw’ asigare, Mbese nijye cyangwa wowe?
4
Harih’ uzishimir’ intsinzi, Anesheje, Anesheje,
Ari hamwe n’ abacunguwe, Mbese nijye, Cyangwa wowe?
Har’ uzaramukanya n’ abe, Batandukanijwe n’ ibyago,
Be kongera gutandukana, Mbese nijye, Cyangwa wowe?



Uri kuririmba: Indirimbo ya 234 mu Guhimbaza