Indirimbo ya 260 mu GUHIMBAZA

1
Nta rindi zina nka Yesu, N’ izina rihebuje,
Rihimbar’ abo mw’ ijuru, N’ abakristo bo mw’ isi.
Gusubiramo
Zina (zina) ryiza (ryiza),
Nta rihwanye n’ irua Yesu,
Zina (zina) ryiza (ryiza),
Nta rihwanye n’irya Yesu.
2
Nta rindi zina nka Yesu, Rimar’ imibabaro,
Nta zina ryahwana n’ irye, Ndetse no mu mahoro.
3
Mfit’ ibyiringiro byo kuzamubon’ agarutse,
Nizeye kw’ azanyakira, Maz’ akampumuriza.
4
Nib’ ashaka ko mukorera mu ruzabibu rwe,
Azampira mu byo nkora, Kand’ ahir’ ibyo mvuga.
5
Nah’ urupfu rwanyegura, Kuko nd’ umukungugu,
Nla yo bizaba bintwaye, Niringiy’ Umukiza.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 260 mu Guhimbaza