Indirimbo ya 138 mu GUHIMBAZA

1
Mwami wanjye nyakira, ndakwiyeguriy’ ubu;
Ngay’ amaboko yanjye; yakoresh’ uk’ushaka.
Gusubiramo
Nyuhagiz’ amaraso yawe (nere rwose) ;
Maz’ anyezehw inenge yose (nere rwose) ;
Ibyanjye byose ndabikweguriye, none n’iteka ryose.
2
Ngib’ ibirenge byanjye, byerekez’ ah’ ushaka.
Ngir’ ijwi ryanjye na ryo, rijye riguhimbaza.
3
Nguhay’ akanwa kanjye; Mwami, kakuvugire.
Ngub’ ubutunzi bwanjye, sinzagir’ icyo nkwima.
4
Nguhay’ igihe cyanjye, sinzakiguteraho;
Nguhay’ ubwenge bwanjye; bukoresh’ uk’ushaka.
5
Ngiy’ imigambi yanjye; igengwe nawe, Mwami.
Nguy’ umutima wanjye, ub’ uwawe rwose.
6
Mwam’ urukundo rwanjye ni wowe nzarukunda;
Nkwihaye nimazeyo, none n’iteka ryose.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 138 mu Guhimbaza