Indirimbo ya 232 mu GUHIMBAZA

1
Ubu mpagaz’ imbere ya Yesu w’ i Nazareti,
Ntangazwa n’ ukw’ ankunda kandi nandujwe n’ ibyaha!
Gusubiramo
Urukundo no’ Umukiza
Nzahora nduririmba,
Urukundo Yes’ ankunda,
Ruhebuj’ ibintu byose.
2
Ari mu gashyamb’ asenga, Nijye yagiriraga,
Bya byuya by’ amaraso yabibize kukw’ ankunda.
3
Maz’ abamarayika baza kumuhumuriza,
Kuko yar’ ababajwe n’ imibabaro y’ abantu.
4
Tuzamureb’ iteka abazaba bacunguwe,
Duhore turirimba urukundo yadukunze.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 232 mu Guhimbaza