Indirimbo ya 207 mu GUHIMBAZA

1
Ku musozi kure har’ umusaraba,
Ubabaj’ ukojej’ isoni,
Ndawukunda cyane kuko wabambweho,
Uwacunguy’ abanyabyaha.
Gusubiramo
Nzogeza uwo musaraba (musaraba),
Kugez’ ubwo nzat’ umuruho,
Nzikomeza ku musaraba (musaraba),
Kugez’ ubwo nzambikw’ ikamba.
2
Mbeg’ umusarab’ ab’ isi bahinyuye,
Ng’ uranyur’ umutima wanjye!
Umwana w’ intama yarets’ ikuzo rye,
Awikorer’ ajy’ i Kalvari.
3
Umusaraba wavushij’ amaraso,
Ya Yesu umwana w’ Imana,
Kuri wo nih’ Umukiza yatangiye,
Maz’ ubwo mbabarirw’ ibyaha.
4
Kubw’ umusaraba, Nzab’ umunyakuri,
Nihanganir’ isoni zawo,
Kugez’ ubw’ uzanjyan’ iwacu mw’ ijuru,
Tunezeranw’ iteka ryose.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 207 mu Guhimbaza