Indirimbo ya 309 mu GUHIMBAZA

1
Ubutumwa bw’ ubuntu bwanyuz’ umutima,
Imana yadutangiy’ Umwana wayo.
Gusubiramo
Ng’ umwizera wes’ adapf’
Ahubw’ ahabw’ ubugingo,
Ahubw’ ahabw’ ubugingo bw’ iteka.
2
Nkuko Mose yamanits’ inzoka ku giti,
Niko Yesu yamanitswe ngo tubeho.
3
Numvise yuk’ ukor’ ibyaha wes’ azapfa,
None ndahabutse kubw’ ijambo ryawe.
4
Yesu ntabwo yaje kuducirahw’iteka,
Ahubwo yaj’ atuzaniy’ agakiza.
5
Mwami ndakwinginz’ ongera kwizera kwanjye,
Nakir’ iby’ ubutumwa bwawe bumbwira.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 309 mu Guhimbaza