Indirimbo ya 3 mu GUHIMBAZA

1
Nzabona Yesu mu maso,
Umuns’ azatujyana;
Niho nzamwitegereza,
Kw ari we wampfiriye.
Gusubiramo
Nzamurora mu maso ye,
Turi kumwe mw ijuru;
Mmeny’ uk’ ubwiza bwe busa;
Nzamusingiz’ iteka.
2
Ubu ndamutekereza,
Ariko simmurora.
Umuns’ uhiriw’ uzaza,
Nzamubonan’ ubwiza.
3
Tuzishimir’ imbere ye,
Ubw’ ishavu rishize,
Ibigande, biganduwe,
N’ ahijimye hakeye.
4
Nzanezererw’ imbere ye,
Nzamurora mmumenye,
Nzabane, na Yes’unkunda,
Ni we Mukiza wanjye.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 3 mu Guhimbaza