Indirimbo ya 346 mu GUHIMBAZA

1
Iy’ Umukiza wanjy’ anyoboye, Uko ndi kose ngir’ amahoro,
Ankirish’ umuraba w’ ibyaha, Amaboko y’ akiza.
Gusubiramo
S. na A. : Ndi mu mabokw’ akiza, Amaboko y’ akiza,
N’ ubwo naba ngeze no mu kaga,
Ndi mu mabokw’ akiza.
T. na B. : Ndi mu mabo kw’ aki…mabokw’ akiza,
Amaboko akiza mabokw’ akiza,
N’ ubwo naba ngeze no mu kaga,
Ndi mu mabokw’ akiza.
2
Ahor’ andamiz’ amaboko ye, Akanambwiz’ ijwi ry’ihumure,
Ati: Humura, Nzakuramiza, Amaboko akiza.
3
Azandinda anyobor’ iteka, Ntacyo nzatinya ndi kumwe nawe,
Nzi kw’ ahor’ andind’ iteka ryose, Ndi mu mabokw’ akiza.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 346 mu Guhimbaza