Indirimbo ya 286 mu GUHIMBAZA

1
Yesu arakomang’ ubu, Mukingurire?
Aringing’ umutima wanjye, Se mukingurire?
Muri wo harimw’ ibyaha, N’umwijima n’ agahinda.
Kristo ashaka ko musanga, Se mukingurire?
2
Se mubwiran’ urukundo, Mukingurire?
Nakir’ uwo Mwami w’ ubuntu, Se mukingurire?
Ntantererana na hato, Ambabarir’ ubugome.
Mbese namwimura burundu, Cyangwa munambeho.
3
Umutima w’ ubwibone, Ndawukinguye.
Mwakirany’ibyishimo byinshi, Ndamukinguriye.
Mukiza mwiza tubane, Undind’ ibishuko byose,
Mb’ amahor’ iyo turi kumwe, Ngwino Mwami.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 286 mu Guhimbaza