Indirimbo ya 210 mu GUHIMBAZA

1
Iteraniro ry’ abera, Inzovu n’ ibihumbi,
Ingabo z abacunguwe, Barabagirana nk’ umucyo,
Barwany’ uko babasha, None baratsinze,
Mwagurir’ amarembo, Kugira ngo binjire.
Gusubiramo
Haleluya, Haleluya,
Dusingiz’ Umwana w’ Imana
Haleluya, Haleluya,
Nimusingiz’Uwazutse.
2
Ikobe ry’ indirimbo, Rirangira mu kirere,
Urusobe rw’ amajwi y’ inanga, Zizacurangw’ urwunge,
Mbeg’ umuns’ utangaje, Ni nk’ uwo kurema,
Mbega ng’ umubabar’ uratsindwa bitavugwa!
3
Hanezerew’ abari mu mirenge y’ i Kanani,
Igitey’ ubwuzu kandi, N’ uko batazatandukana,
Ya maso yariraga uzasang’ akeye,
Nta mpfubyi nta n’ impfusha bizarangw’ i Kanani.
4
Iteraniro ry’ abera, Batsinze wa mubisha,
Nimwumv’ izo ndirimbo nziza, Ni nk’ iz’ abamarayika,
Hehe n’ imibabaro, Bayisezeyeho,
Ntibazongera gusuhuz’ imitim’ ukundi.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 210 mu Guhimbaza