Indirimbo ya 47 mu GUHIMBAZA

1
Mpagaze ku nkengero ya Yorodani nubur’ amaso,
Ndor’ igihugu cyiza cy’ i Kanani, ni hw ibyanjye biri.
Gusubiramo
N’igihugu cyiza cy’ amahoro,
Hakurya ku nkengero haratoshye;
Tuzahavugir’ indirimbo za Mose,
Tubane na Yes’ iteka.
2
Hakurya mur’ ibyo bibaya, hahor’ umucy’ iteka.
Yesu Kristo ni w’ uzahaber’ umucy’ ahakur’ ijoro.
3
Aho heza nzahagera ryari ngo mpabe mpiriwe?
Nzareba Data mu maso ryari nduhukiy’ ibwami bwe?
4
Mfit’ ibyishimo mu mutima, sinshaka kugum’ aha.
Yor’dan’ isumira hos’ ariko ntinyuka kuyambuka.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 47 mu Guhimbaza