Indirimbo ya 296 mu GUHIMBAZA

1
Umutima wanjy’ urasingiz’ Imana,
Mu ndirimbo y’ umunezero,
Nifitiy’ amahoro ava mw’ ijuru,
Yuzuye mu mutima wanjye.
Gusubiramo
Amahoro masa, Aturuka ku Mana gusa,
Nyamuneka tungany’ ubugingo lnvanjye,
N’ urukundo rutarondorwa.
2
Nifitiy’ amahor’ arut’ ubutunzi,
Yuzuye mu mutima wanjye,
Kandi nta muntu wabasha kuyanyaga,
Ntawe n’ aho yakwigir’ ate!
3
Yambereye ubuhungiro nijoro,
Bituma mb’ uwa Yesu gusa,
Nta cyampangara ku manywa na nijoro,
Ntacyo rwose haba na gito.
4
Reka mvug’ ibya wa mudugudu mwiza,
Uwo nzabona nkanezerwa,
Mu ndirimb’ abera bazaharirimbir’
Imwe n’ iyi ngiyi wumva ngo:
5
N’ ubwo nanyuraga makuba y’ isi,
Nkabur’ umunt’ umpumuriza,
Umukiza wanjye n’ inshuti y’ ukuri,
Yangoteshej’ amaboko ye.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 296 mu Guhimbaza