Indirimbo ya 348 mu GUHIMBAZA

1
Nakurikiye Yesu mu kibaya akiz’ abarwayi,
Ac’ iminyururu y’ ibyaha no kuruhur’ imitwaro.
Gusubiramo
S. : Mbega ngo biranezeza gukurikira Yesu,
Akanyoboz’ ubuntu bwe akangeza mw’ijuru.
A, T., B. : Mbega ngo biranezeza, … rikira, … ra Yesu,
Akanyoboz’ ubuntu bwe,
… kangeza; Mw’ ijuru.
2
Namukurikiye ku musoz’ igihe yahindurwaga,
Imana iravuga iti: Ur’ Umwana wanjye nkunda.
3
Namukurikiy’i Kalvari, Agend’ atukwa na benshi,
Akomez’ inzira y’ Umwanzi, Yikorey’ umusaraba.
4
Nzamukurikira nkiriho, Maz’ atume mpora nesha,
Kugez’ ubwo nzager’ iwacu ahahor’ umunezero.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 348 mu Guhimbaza