Indirimbo ya 77 mu GUHIMBAZA

1
Nkunda kwogez’ amagambo y’ ubwami bwo mw ijuru;
Ya Yesu n’ishimwe rye, Ya Yesu n’ urukundo rwe.
Ni yo nkunda kwogeza, Kuko nzi kw ar’ ukuri;
Ni y’ amp’ ibyo nifuza, Nta handi mbibona.
Gusubiramo
Ni yo nkunda kwogeza; Nkize nzaba nkivuga,
Ukw ab’ isi bahoranye, Impuhwe za Yesu.
2
Nkunda kwogez’ amagambo, Arut’ ibintu byose;
Ahebuz’ umurimbo; N’ibyo turigira byose,
Ni yo nkunda kwogeza. Yangiriy’ umumaro;
Simpwema kuyarata, Ngw abakize namwe.
3
Nkunda kwogez’ amagambo, Nkomeze njye nyavuga;
Aranogera cyane, Kukw ambwiriz’ iby’ ijuru;
Ni yo nkunda kwogeza, Nyabwir’ abatayazi,
Bameny’ ako gakiza, Kava mu nzandiko.
4
Nkunda kwogez’ amagambo, Nyabwira n’ abayazi,
N’ abayakennye na bo, Bose bashaka kuyumva.
Ubwo nzaba mwijuru, Ndirimb’ indirimbo nshya,
Na y’ izab’ impimbaye, Nk’ amagambo nkunda.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 77 mu Guhimbaza