Indirimbo ya 320 mu GUHIMBAZA

1
Mfit’ inyota Mwami, Ndagukennye cyane,
Mpembura Mukiza, Wowe soko nziza,
Soko y’ ubugingo, Ngwin’ umurikire,
Unyobore (unyobore), Nger’iwawe.
Gusubiramo
Buhungiro (buhungiro),
Nihishamo (nihishamo),
Ubwugamo (ubwugamo),
Bw’ umugaru (bw’ umugaru),
Murikira (murikira),
Noye kuyoba (ne kuyoba),
Kugez’ ubwo ( kugez’ ubwo ),
Ngez’iwacu.
2
Nd’ umugenzi Mwami, Ngenda mu butayu,
Kandi mfit’ isari, Ndarushye Mukiza,
Mpam’ amazi Mukiza, Maze nshir Inyota,
Kugez’ ubwo ( kugez’ ubwo), Ngez’ iwacu.
3
Iwacu mw’ ijuru, Ngiye kugerayo,
Nzambikw’ ikamba Yesu yanteguriye,
Nubw’ indushya, Ndi hafi kugera,
Mu gihugu (mu gihugu), Cy’ ihumure.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 320 mu Guhimbaza