Indirimbo ya 284 mu GUHIMBAZA

1
Yesu n’ Umukiza wanjy’ utangaje, Kuko andutira byose,
Niwe wampagaritse ku Rutare, Mpaboner’ umunezero.
Gusubiramo
Niwe wampagaritse ku Rutare,
Mu gihugu cy’ umutarwe,
Kand’ ampisha mu rukundo rwe rwinshi,
Andindish’ ukuboko kwe, Andindish’ ukuboko kwe.
2
Yesu n’ Umukiza wanjy’ utangaje, Antur’ imitwaro yose,
Arankomeza sinzanyeganyega, Kukw’ ahor’ ambumbatiye.
3
Ansesurahw’ imigisha nk’ ikamba, Anyuzuz’ ubugwaneza,
Ndirimba ntikenga nsingiz’Imana, Niyo Mucunguzi wanjye .
4
Ninambara kurabagirana kwe, Nihwo nzamusanganira,
Nzajya ndirimbana n’ abacunguwe, Indirimbo y’ agakiza.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 284 mu Guhimbaza