Indirimbo ya 228 mu GUHIMBAZA

1
Umutima wanjye wari wihebye,
Ibyaha byanjye byantaye mu rwobo,
Ntakambir’ Uhoraho ndi mw’ isayo,
Maz’ araz’ ankurarno, None ndiho.
2
Yanyigije hafi ye ku Rutare,
Nimpaguma ntabwo nzongera kugwa,
Byatumy’ intambwe zanjye zishikama,
Nzahaguma nzahambikirw’ikarnba.
3
Niwe wanyigishij’indirimbo nshya,
Nyiririmba ku manywa na nijoro,
Ubu nibereye mu mudendezo,
Nzakomeza nsingiz’ Uwankijije.
4
Nzaririmb’ibitangaza bya Yesu,
Nzamusingiza bose babimenye,
Nzajya ndirimb’ agakiza k’ iteka,
Kugez’ ubwo bose barneny’Imana.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 228 mu Guhimbaza