Indirimbo ya 5 mu GUHIMBAZA

1
Murinzi we! menyesh’ igihe!
Mbes’ iwacu n’ imuhero?
At’ ijoro ryijimye cyane,
Ariko buracya.
Ntukarire, Gumy’ ugende,
Nturorere kwiringira,
Kugez’ igihuzasohora,
Mu muns’ uhoraho.
2
Murwanyi we! Tyo mbwira nawe!
Ansubiza yitonz’ ati:
Intambar’ igiye gushira,
Guma ku rugamba.
Wibabara, ihangane,
Wirek’ imirimo yawe,
Kuko tuzabon’ ibihembo,
Tumaze gutsinda.
3
Ndacyabaz’ ibyaremwe byose,
Binsubiza bitya biti:
Iyi s’igiye guhanguka,
Haz’ ind’ idashira.
Ntukarir’ibimenyetso,
byerekan’ aho tugeze;
Kand’ ibintu byose byaremwe,
biriteg’ impanda.
4
Imuhir’ ubu ni bugufi,
Tunezerwe mu mitima.
Duhumure ko tuzakira,
Dushir’ agahinda.
Ntukarire tuzabana,
amakub’ azab’ ashize.
Ntabwo tuzabur’ amahoro
Mu rugo rwa Data.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 5 mu Guhimbaza