Indirimbo ya 323 mu GUHIMBAZA

1
Nari nararohamye mu nyanja y’ ibyaha,
Nta byiringiro narimfite byo kuvamo,
Maz’ Umukiza yumva gutabaza kwanjye,
Ab’ ariw’ unkuramo none ndiho.
Gusubiramo
Urukundo rwankuyemo,
Ubwo nari nabuze uwamfasha,
Urukundo rwankuyemo,
Nari nabuz’ umfasha,Mbona Yesu.
2
Muhay’ umutima wanjye mushikamyeho,
Nzajya ndirimb’ iteka icyubahiro eye,
Urukundo nyakuri nzajya nduririmba,
Niwe nkesha kwizera n’ urukundo.
3
Mutim’ ubabaye reba Yes’ agukize,
Niw’ uzakurokora, Mu murab’ ukaze,
Ategek’ inyanja zose zikamwumvira,
Arashaka kugukiz’ uyu munsi



Uri kuririmba: Indirimbo ya 323 mu Guhimbaza