Indirimbo ya 11 mu GUHIMBAZA

1
Mukiza ngukurikire, Ah’ unshakira hose;
Ah’ ujya ngukurikire, Mwami ngukurikire.
Gusubiramo
Mukiza ngukurikire, Wamviriy’ amaraso;
Nib’ utagir’ ukwita ho, Jye nkwikurikirire.
2
Nahw inzira yazitirwa, Naho yakukumuka,
Ko wayinyuzetno mbere, Nyicamo mfit’ ishimwe.
3
Naho naterwa n’ibyago, Nkageragezwa cyane,
Warageragejwe nawe, Mwami ngukurikize.
4
Nib’ unyobora mw ishavu, Niba nkena nkanenwa,
Wigeze kuba ruvumwa, Nanjye ngukurikize.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 11 mu Guhimbaza