Indirimbo ya 279 mu GUHIMBAZA

1
Intama mirongo cyenda n’ icyenda, Zari mu kiraro cyazo,
Imwe yazimiye yararagiye, Yagiye mu bihanamanga,
Dor’ irazerera mu kidaturwa, Yasiz’ Umwungeri w’impuhwe nyinshi,
Yasiz’ Umwungeri w’impuhwe nyinshi.
2
Ufite mirongo cyenda n’ icyenda, Mbese warets’ iyo Mwami,
Aransubiz’ ati: Nayo n’ iyanjye, Ibarirwa mu ntama zanjve,
Bona nahw’ inzira yakukumuka, Ndayikurikira mu kidaturwa
Ndebe ko nabasha kuyibonayo.
3
Nta muntu wamenya uko yarushye, N’ uko yambuts’ imigezi,
Ryar’ ijoro ribi kandi ntaw’ uzi, Uko yataruy’ iyo ntama,
Yumvis’ ijwi ryayo mu kidaturwa, Ntabwo yagirag’ uwayitabara,
Rwose yar’ ishigaje hat’ igapfa.
4
Mwami nyerek’ inzira wanyuzemo, Mbone mw’ amaraso yawe,
Yavuye ku bwacu twarazimiye, Maz’ utugarura mu bushyo,
Nyereka za nkovu zo mu biganza, Wakomerekejwe muri ryo joro,
N’ igihe bakwambikaga ya mahwa,
5
Ku misozi hose no mu bikombe, No ku bitare ku manga,
Har’ ijwi rirenga ngo nimwishime, Intama yanjye yabonetse,
Abamarayika bavuga bati: Nimwishim’ Umwam’ abony’ intama ye,
Nimwishim’ Umwam’ abony’ intama ye.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 279 mu Guhimbaza