Indirimbo ya 205 mu GUHIMBAZA

1
Nkweguriy’ ubugingo bwanjye, Ng’ ubugenz’ uk’ ushaka Mukiza,
Nkweguriy’ amaboko yanjye, Ng’ uyakoresh’ uk’ ushaka Mwami,
Ng’ uyakoresh’ uk’ ushaka.
2
Nkweguriy’ ibirenge byanjye, Bijye bijyan’ ubutumwa
Nkweguriy’ ijwi ryanjye na ryo, Ngo rijye rigusingiz’ iteka,
Ngo rijye rigusingiza.
3
Nkweguriye akanwa kanjye, Kuzuz’ ubutumwa bwawe Mwami,
Nkweguriy’ ubutunzi bwanjye, Ntacyo nshaka kwisigaranira,
Ntabwo nagir’ icyo nkwima.
4
Nkweguriy’ irnigambi yanjye, Yikoresh’ uk’ ushaka Mukiza,
Nkweguriy’ umutima wanjye, Maz’ uwimike m’ Ubwami bwawe,
Wimike m’ Ubwami bwawe.
5
Nkweguriy’ urukundo rwanjye, Sinshaka kugir’ icyo nguhisha,
Nguhay’ impagarike yanjye, Nkweguriy’ ibyanjye byose Mwami,
Nkweguriy’ ibyanjye byose.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 205 mu Guhimbaza