Indirimbo ya 24 mu GUHIMBAZA

1
Ndagushak’ iteka, Mwami mwiza cyane.
Ijwi ryawe ryiza, Rizan’ amahoro.
Gusubiramo
Ku manywa na n’ ijoro, Ndagushak’ iteka.
Mpir’ ubu Mukiza we! Twigumanire.
2
Ndagushak’ iteka, Jy’ ungum’ i ruhande.
Nsind’ amoshya yose, Iyo turi kumwe.
3
Ndagushak’ iteka, Ntuje n’iyo nganya.
Ngwin’ ubu tubane! Mbone gutungana.
4
Ndagushak’ iteka, Nyigish’ iby’ ushaka!
Nkwinging’ unsohorez’ amasezerano!
5
Ndagushak’ iteka, Mwami Wera rwose,
Nyobora mb’ uwawe,Wowe munyahirwe!



Uri kuririmba: Indirimbo ya 24 mu Guhimbaza