Indirimbo ya 147 mu GUHIMBAZA

1
Data mwiza, nyigiza hafi; nkube mu gituza;
Ni wowe buhungiro bwanjye n’uburuhukiro.
Gusubiramo
S. na A.: Data, nyigiza hafi, ndifuza ko tubana;
Data, ndifuza ko tubana.
T. na B.: Data, Data, nyigiza hafi; ndifuza cyane ko tubana;
Data, nyigiza hafi; ndifuza ko tubana,Ndifuza ko tubana.
2
Data mwiza, nyigiza hafi; nkomeza ntundeke;
Nakwishimira ko tubana, ne kuraragira.
3
Data mwiza, nyigiza hafi; ngez’ ubwo nsa nawe;
Mpembur’ unyuhagir’ unyeze, mb’ umuziranenge.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 147 mu Guhimbaza